02-09-2026

Loni yahamije ko u Burundi buri kwica abatuye i Minembwe

0

Ishami ry’Umuryango w’Abimbumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Congo (OCHA-RDC) ryatanze impuruza ku buzima bw’ abaturage bo mu duce twa Minembwe, Itombwe n’utundi bituranye bakomeje kwicwa n’ingabo z’u Burundi zifatanyije n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo.
 
Ibyaha OCHA-RDC ishinja ingabo z’u Burundi n’abo bafatanyije birimo kuburizamo ku ngufu ibikorwa byose by’ubuzima birimo no gusahura ibigo nderabuzima, kubuza abacuruzi kugeza ibiribwa ku baturage, no kugaba ibitero ku baturage ari nako babasahura ibyabo byose.
 
OCHA-RDC kandi ishinja izi ngabo za Ndayishimiye gushyira iterabwoba ku miryango y’abagiraneza yakoreraga muri biriya bice, ibintu byatumye myinshi mu miryango ihunga igahagarika imirimo.
 
OCHA-RDC itanga urugero rw’aho muri Kamena 2025, imiti yari igenewe kugoboka ibigo nderabuzima byo muri Minembwe na Itombwe yafatiriwe n’aba bapagasi ba Ndayishimiye na Tshisekedi ahitwa i Mulima mu gihe cy’amezi agera kuri 2 ndetse na nyuma mu kwezi kwa munani bagerageza gutakamba ngo iyo miti igere ku bayikeneye biranga biba iby’ubusa.
 
Uretse ibyo bitero by’urudaca byibasira izi nzirakarengane, ibi byemezo byo gufunga amayira nabyo bibagiraho ingaruka zikomeye cyane. Nk’uko OCHA yakomeje ibitangaza, Minembwe niyo yugarijwe cyane aho abaturage bagera ku bihumbi 172 ari bo bari mu kaga kubera ubu bugome bazaniwe iwabo n’Abarundi.
 
Hagati ya Nyakanga na Nzeri 2025, hejuru ya 60% by’impfu z’abana muri ako gace zavuye kuri icyo cyemezo cy’abasirikare ba Ndayishimiye. Igwingira riravuza ubuhuha aho rimaze kugera kuri 29%, aho usanga mu bana 55 bafite icyo kibazo 16 muri bo kibatwara ubuzima, amakuru OCHA ivuga ko ikesha ubuyobozi bw’ibigo nderabuzima muri ako gace.
 
Itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa kuva hagati ya Mutarama 2025 n’Ukwakira 2025, ni indi mbogamizi ikomeye OCHA yagarutseho muri raporo yayo aho ikiro cy’isukari cyavuye ku 5000 kikaba kigeze ku 30.000 naho ibiro 25  by’ifu y’ubugali bikava ku 15.000 bikajya ku 50.000 y’amanye-Congo.


Soma kandi:FDNB yeruye umugambi wa sebuja Sendagara “Gen Neva” wo kurimbura abo mu Minembwe


Uretse kuba ibi bikorwa bya kinyamaswa by’Abarundi mu Minembwe bidasiba kwamaganwa n’abaturage baho, ikibabaje kurusha ibindi ni uburyo Perezida Ndayishimiye atajya aterwa isoni no kubyigamba.
 
Mu minsi mike ishize akaba aherutse no gutuma umuvugizi w’igiririkare cye, Brig Gen Baratuza Gaspard kubwira amahanga ko Minembwe hatuye abanzi ndetse ko batagomba no kubaho. 
Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading