Tshisekedi yakuyeho internet nk’umuvuno wo guhishira ibyaha ndengakamere ari gukora muri Uvira
Guhera kuri uyu 21 Mutarama 2021ubutegetsi bwa Tshisekedi bwakuyeho uburyo bwose bw’itumanaho rikoresha internet mu Mujyi wa Uvira nk’uburyo bugamije guhishira ibyaha birimo ubwicanyi, gushimuta Abatutsi n’Abanyamulenge, ubujura n’ibindi ubu butegetsi buri gukorera abatuye muri uwo mujyi.
Uburyo bw’itumanaho bwa e-mails, WhatsApp n’izi porogaramu zikoreshwa abantu bahanahana amakuru n’ikindi cyose gikoresha internet ntibiri gukora; ibintu byatumye abaturage basanzwe bari mu kaga bajya mu bwigunge budasanzwe.
Amakuru avuga ko ibi byakozwe n’abacanshuro Tshisekedi yazanye muri Uvira n’inkengero zayo bazwi ku izina rya “Black Waters”.
Impamvu y’iri kurwaho rya Internet irazwi neza. Ni ukugira ngo Kinshasa ikomeze ihishire ibyaha iri gukora cyane ko ubusanzwe abaturage bahitaga babifataho amafoto n’amashusho ubundi bakabikwiza hirya no hino bifashishije internet.
Ku rundi ruhande, imyitwarire mibi ya Wazalendo n’ihuriro rigizwe n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR, ingabo z’u Burundi, FARDC, abo bose bari bakeneye umwijima kugira ngo bakomeze bakore ibyaha bisanzuye.
Uko ihohoterwa ryiyongeraga, ni nako n’ibimenyetso byarushagaho kujya hanze. Amashusho yarazengurutse, amajwi ashyirwa hanze, ubuhamya busakara hanze ya Uvira vuba kurusha uko ibinyoma bya leta ya Kinshasa byashoboraga gukwirakwira.
Ni mu gihe uburyo Kinshasa yashakaga gutangazamo amakuru bwarapfuye hanyuma indorerwamo y’ubutegetsi bwayo ishyirwa ahagaragara.
Ubwo umutwe wa M23 wavaga mu mujyi wa Uvira ukawushyira mu maboko y’ingabo za Loni, nta masezerano yari ahari ategeka ko abaturage bahanwa binyuze mu kuzimya internet.
Nta ngingo yemereraga ko Uvira ihinduka gereza y’amakuru kugira ngo ibyaha bikorwe nta batangabuhamya.
Ubutegetsi bushingiye ku gucecekesha si ubutegetsi ahubwo ni igenzura ridafite ubuziranenge.
Gufunga imiyoboro y’itumanaho kuri Tshisekedi ni ukwiyemerera icyaha!
Linda Mukobwajana