10-06-2026

Ikihishe inyuma y’amasengesho y’agahato Lusuferi Ndayishimiye ahoramo

0

Ndayishimiye Evariste utegeka u Burundi afite ingeso yo gutegura ibiterane bitarangira by’amasengesho y’agahato aho buri muturage aba ategetswe kubyitabira, nyamara mu by’ukuri ikiba kigamijwe ni ugukinga ibikarito mu maso abaturage yakenesheje ari nako akomeza kubacuza na duke bafite.
 
Izo ngirwa biterane ntizigira igihe dore n’ubu hari ikizamara iminsi itatau kiri kubera i Gitega, kikaba cyaratangiye kuri uyu wa 22 Mutarama.
 
Nk’uko bigaragara mu buhamya bw’Abarundi, ni ibiterane Ndayishimiye n’agatsiko ke bategura batigeze bikora ku mufuka dore ko mu gihe cyose bigiye kuba abambari ba CNDD-FDD bagizwe ahanini n’Imbonerakure zihagarariwe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze bategeka abaturage gutanga amafaranga yo kubitegura.
 
Mu gahinda kenshi,umwe mu baturage bo hasi w’ahitwa Muramvya yabwiye kimwe mu bitangazamakuru byo mu Burundi ko yahatiwe gutanga agera ku 10,000 agenewe iki giterane kiri kubera i Gitega.

Soma kandi: Musenyeri yambitse ubusa Sendagara “Gen Neva”


Nk’uko uyu muturage akomeza abivuga, iyo bazi ko uri ku rwego rwisumbuye bagutegeka gutanga amenshi kuri ayo dore ko hari n’abageza kuri miliyoni y’Amarundi.
 
Uretse Abarundi Ndayishimiye yeruye ko azabayoboza inkoni y’icyuma nka ya yindi yo mu gihe cy’ubukoloni, aya masengesho yakwibazwaho n’undi wese ushyira mu gaciro.
 
Mu by’ukuri amaze iki niba atabasha gukemura ikibazo cy’igitoro? Atabasha gutuma ruswa no kwikubira ibya rubanda bicika mu nzego za Leta? Tutarumva ko impunzi zibarirwa mu bihumbi amagana CNDD-FDD ikomeje kwangaza zatahutse iwabo? Tutarumva imipaka Ndayishimiye yafunze ku maherere ifungurwa ngo abaturage bongere bahahirane n’ibindi bihugu?
 
Ndayishimiye namese kamwe yerure ko adashoboye naho ubundi ibyo arimo ni nko kwihisha mu murima w’ubunyobwa!
 
Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading