Hahishuwe uburyo Sendagara “Gen Neva” na “Madame Gucci” bakomeje kunyunyuza imitsi y’abagura igitoro
Abagura ibikomoka kuri peterori mu Burundi barabogoza kubera ubujuru badasiba gukorerwa, ibintu bifitwemo uruhare na Perezida Ndayishimiye n’umugore we uzwi nka “Madame Gucci” dore ko ari bo bihariye isoko muri icyo gihugu.
Iby’ubu bujura bweruye biherutse guhishurwa na Ndayiragije Samuel uyobora ikigo gishinzwe ubuziranenge mu Burundi ,Bureau Burundais de Normalisation et Contrôle de la Qualité (BBN).
Yagize ati:Nkurugero wishyura litiro mirongo ine nyamara bakaguha 34, 35 cyangwa 36. Ubwo ni ubujura bweruye. Ibi kandi ntibikorwa mu mijyi minini gusa kuko no mu mijyi mito mito birahari!
Kuva Ndayishimiye yafata ubutegetsi mu Burundi, yashimuse ubucuruzi bwibikomoka kuri peterori maze abushyira mu maboko yumugore we Ndayubaha Angeline, byose agamije gushimuta amahirwe yose yahaga ibihumbi byAbarundi umugati.
Nibwo buryo ishyirahamwe SOPEBU ryahawe uburenganzira bwose ku gutumiza no gucuruza ibikomoka kuri peterori mu Burundi, nyamara iyi SOPEBU ntiyahwemye kwinubirwa nabaturage kubera imikorere mibi.
Soma: Sendagara Gen Neva numugore we Madamu Gucci mu kurindagiza Abarundi hejuru yigitoro
Kuva Ndayishimiye yatumirwa na Tshisekedi mu burasirazuba bwa Congo kwica abaturage baho bo mu bwoko bwAbatutsi, iyi ntambara bayibonyemo andi mahirwe yo kwikorera ubucuruzi yaba ubwamabuye yagaciro ndetse nibikomoka kuri peterori.
Ndayishimiye nagatsiko ke bafatanyije mu butegetsi ntibifuza ko hari urwego na rumwe rwubuzima rwajya ku murongo mu Burundi kugira ngo bakomeze basahurire muri ako kajagari.
Biraro Erneste