Mbayahaga wahanzweho na sekibi ari mu nzozi k’u Rwanda adateze gukabya
Ingirwa-mukozi w’Imana Mbayahaga Isidore warambitse hasi Bibiliya akihebera gukwiza ingengabitekerezo y’amacakubiri n’urwango by’aba-DD akomeje kwerura uburyo yanga urunuka u Rwanda, gusa ibi ntacyo biteze kumugezaho uretse kumugira umusazi.
Uyu muhezanguni aherutse kumvikana kuri imwe mu mizindaro ya YouTube ibarizwa mu kwaha kwa CNDD FDD avuga ko Amerika n’ibindi bihugu by’i Burayi biramutse bibishatse byafatira ibihano u Rwanda, ibyo we yise kurupfukamisha.
Aho kuvuga ku ruhuri rw’ibibazo sebuja Ndayishimiye yateje Abarundi, buri kanya kose Mbayahaga abonye agakoresha mu mvugo z’ubushotoranyi ku Rwanda dore ko aricyo ahemberwa.
Abarundi bakeneye kumva imigabo n’imigambi Leta ya Ndayishimiye ifite ngo ikemure ikibazo cy’igitoro, ibura ry’amadovize, isukari, n’ibindi bibazo by’ingutu byugarije igihugu cyabo.
Abarundi kandi bakeneye kumva ko aba ba DD bafunguye imipaka ibahuza n’abavandimwe babo b’Abanyarwanda imaze imyaka ibiri irenga ifunze ku mpamvu batazi, icyemezo Ndayishimiye yafashe agamije kubahima.
Gusa Ndayishimiye ahitamo gukoresha Mbayahaga ngo ayobye uburari.
Soma kandi:Igisahiranda Mbayahaga mu gutagatifuza ibyaha bya Ingabire Victoire.
Ubushotoranyi bw’uyu mutegetsi w’i Gitega n’abapagasi be kandi ku Rwanda bwamaze gufata indi ntera dore ko adahisha ko yiteguye gutanga ubufasha ku muntu wese kugira ngo akureho ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye.
Imyitwarire nk’iyi ya Mbayahaga na sebuja Ndayishimiye ni ikimenyetso cyiza cy’ubutegetsi bwarumbiye abaturage.
Biraro Erneste