U Rwanda rufite amabuye y’agaciro yarwo menshi, interahamwe n’ibigarasha nibaze tuyabereke!
Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha n’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi bakomeje gukerensa ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro, ari nako bagoreka uku ukuri nabo bazi neza.
Ubu noneho izi nyangabirama ziri kwikirigita zigaseka zivuga ko “kera kabaye u Rwanda rwemeye ko rukura amabuye muri Congo”, ko rwabyemereye mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yasozwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare, kandi mu byukuri ibyo ntaho byigeze bivugwa.
Mu ijambo Perezida Kagame yavuze ku munsi wa mbere w’umushyikirano asubiza abavuga ko u Rwanda rwohereza ingabo zarwo muri Congo kugira ngo zishakeyo amabuye y’agaciro, yabitanzeho umucyo.
Yagize ati “Iyo tuba turi muri Congo dushaka amabuye y’agaciro, tuba twarakize inshuro zikubye 100 kurusha uko bimeze ubu. Abantu barishimiye ngo ‘Murabona, twahoze tuvuga ko u Rwanda ruri muri Congo, barabihakanaga, none….’ Oya, ayo ni amahomvu.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, Alice Uwase nawe yagize ati: “Ntabwo dukeneye amabuye ya Congo kugira ngo dutere imbere. Imisozi yacu irimo amabuye icyo dusabwa cyonyine ni ukumva agaciro kayo, tukabishyiramo imbaraga, tukagira icyerekezo kirambye, tukamenya ko tutazajya twohereza amabuye atanoze ahubwo dukwiriye no kuyatunganya.
Tukaba twaba ihuriro ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri aka gace kandi atunganyije.”
Ibyo byose ni ibinyomoza ibyo izi mburamukoro ziri gukwiza ku mbugankoranyambaga.
Ibinyoma byose aba banzi b’u Rwanda bakwiza ku Rwanda bagamije kurusebya no kurushakiraho imibereho ntabwo bizigera bikuraho ko u Rwanda rufite amabuye yarwo.
Mukobwajana Linda