04-04-2026

Uko ikihebe Rusesabagina yabeshye ubutabera bw’u Bwongereza kugira ngo ntibwohereze mu Rwanda abajenosideri ruharwa

0

Ikihebe Paul Rusesabagina wahamijwe kwica Abanyarwanda icyenda akaza gufungurwa ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu, akomeje kwigira nyoni nyinshi mu ruhando mpuzamahanga, ibintu byibutsa benshi uburyo yanywanye n’interahamwe n’abajenosideri.


Dore nk’ubu uyu musaza ushaje wanduranya aherutse kugaragara i Bruxelles mu Bubiligi atera akikirizwa na Lydia Mutyebele, umuhezanguni w’umudepite ufite amamuko muri Congo, aho yumvikanishaga ko “kuva mu 1996 Perezida Kagame akora jenoside muri Congo”.


Muri iryo cengezamatwara Rusesabagina wiyita “umunyapolitike utavuga rumwe n’u Rwanda” kandi mu by’ukuri ari ikihe kitifuriza ineza Abanyarwanda, ntiyigeze atanga ikimenyetso na kimwe uretse gusubiramo gusa ijambo “jenoside”.


Ibi byatumye abantu bamwereka ko ari we ahubwo ukwiye kuryozwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko agiye kumara imyaka 32 agerageza gusibanganya ibimenyetso byayo no kuyitesha agaciro.


Dore nk’ubu, Rusesabagina wigize kwihakana ko ari Umunyarwanda akiyita “imfubyi y’u Bubiligi”, mu mwaka wa 2008 yagiye mu Bwongereza gushinjura umujenosideri Dr Bajinya Vincent wiyita “Brown” n’abandi bajenosoderi kabombo batanu icyo gihugu cyashakaga kohereza mu Rwanda.


Umucamanza Anthony Evans wari ukuriye inteko yaburanishaga bariya bajenosideri yagaragaje ko Rusesabagina yahishe ukuri ndetse by’umwihariko ngo akaba yari agamije kuyobya urukiko mu nyungu z’abo yashinjuraga.


Soma kandi: Umwicanyi ruharwa Rusesabagina yishuka ko abantu bibagiwe ibye!


Uyu mucamanza yeruye kandi ko imyitwarire ya Rusesabagina ihishura ko yanywanye bikomeye n’inkoramaraso zo mu dutsiko tw’abahezanguni b’Abahutu.


Ibi bihura no kuba Rusesabagina wiyeguriye amacakubiri, irondabwoko n’iterabwoba aterwa ishema no kuba hari abatamuzi bamwita “intwali” bitewe na filimi y’amakabyankuru imugaragaza nk’umuntu wagize uruhare mu kurokora Abatutsi bari barahungiye kuri Hotel des Milles Colline yari abereye umuyobozi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Ni Mu gihe nyamara nta mututsi yigize arokora aho ahubwo yabashatsemo indonke, abaka amafaranga ngo abahishe aho abagiye bayabura yagiye abagabiza abicanyi.


Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *