Tshisekedi ntateze gutsinsura FDLR banywanye – Ibimenyetso
Magingo aya ntawe ugishidikanya ko leta y’umunyagitugu Tshisekedi utegeka Congo nta bushake ifite bwo gutsinsura umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ibintu bihabanye n’ibikubiye mu masezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington.
Umuvugizi wa guverinoma ya Congo, Muyaya Patrick, we arahangara akabeshya ko FDLR ari baringa ikaba ubu ari urwitwazo rw’u Rwanda.
Uyu mugabo ufite misiyo yo kubeshya no kuyobya uburari ku byaha bya sebuja Tshisekedi, avuga kandi ko ngo n’aho FDLR yaba ikorera muri Congo “iri mu bice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23”.
Ku bw’ibyo ngo “ni inshingano ya M23 gutsinsura FDLR.”
Uyu mumotsi wa Tshisekedi bimwe mu byo atangaza aba yuririye ku biherutse gutangazwa n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Amerika, Chris Smith.
Nyamara ni ikibazo cy’uko agoreka ibyo yavuze, icya mbere nuko yavuze ko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi ari uko FDLR yamaze gutsinsurwa.
Ikindi ni uko uyu Chris Smith adategeka Amerika ahubwo ni umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, yewe ni naho ububasha bwe bugarukira kandi kugeza ubu umurongo w’ubutegetsi bwa Amerika burangajwe imbere na Perezida Donald Trump urasobanutse.
Ibyo bikaba bishimangirwa n’itangazo minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu yashyize hanze ivuga ko Leta ya Congo igomba gutsinsura umutwe w’iterabwoba wa FDLR nk’uko yabyiyemereye.
Muyaya we yahisemo guhora ahimba ibinyoma, rimwe abeshya ko FDLR ari igihuha itakibaho ubundi ugasanga ari kwegeka ku mutwe wa M23 ibyaha bikorwa na FDLR.
Ibyo byose icyita rusange nuko ubutegetsi bwa Tshisekedi bugaragaza ko budashaka gutsinsura umutwe wa FDLR nk’uko bwabisinyiye bukabyemerera amahanga.
Iyi myitwarire y’ubutegetsi bwa Tshisekedi ni urugero rufatika rushimangira amagambo Umukuru w’u Rwanda Perezida Kagame Paul yavuze igihe asobanura ko nta na rimwe imvugo ya Tshisekedi ijya iba ingiro, ko ahindura imvugo mukimara gutandukana.
Ikibazo umuntu yakwibaza: ni mpamvu ki ahubwo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwemeye ko buzatsinsura FDLR kandi buzi neza ko butazabikora?
Kuki bakora ubukangurambaga bw’urwiyerurutso bwitwa ko bugamije gusaba abarwanyi bawo gushyira intwaro hasi bakanishyikiriza ubuyobozi?
Kubera iki igisirikare cya Congo FARDC cyasohoye amatangazo agera kuri abiri mu mwaka wa 2023 ndetse na 2025, gisaba abasirikare bacyo kutongera gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR?
Ibi ubwabyo birashimangira ko iyo Leta ya Tshisekedi yivuguruza kuko FDLR si baringa ndetse si umutwe ukorera mu bice bigenzurwa na AFC/M23, kuko nta mpamvu ubuyobozi bwa FARDC bwari gusaba abasirikare bayo guhagarika gukorana na FDLR.
Ndayambaje Marc