Uburyo u Burundi bwateguye ibitero by’iterabwoba byishe abarenga 15 i Musanze
Amakuru mashya y’ubutasi agaragaza ko u Burundi bwari ku ruhembe rw’ibitero by’iterabwoba byahitanye inzirakarengane z’Abanyarwanda 15 mu Karere ka Musanze mu Ukwakira 2019.
Aya makuru y’ibanga agaragaza ko muri uriya mugambi mubisha u Burundi bwakoresheje ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba rya “P5” ribarizwa umutwe w’iterabwoba wa RNC, FDU-Inkingi y’umuhezanguni Victoire Ingabire Umuhoza.
Harimo kandi CNRD-FLN y’ikihebe Paul Rusesabagina ndetse na Callixte Nsabimana bakunze kwita Sankara, na RUD-Urunana.
Uruhare rw’u Burundi rwari uguhuza ibikorwa muri ibi bitero by’iterabwoba ndetse no gutanga imyitozo ya gisirikare bikaba byarabereye i Bijabo, muri Teritwari ya Fizi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri uwo mugambi kandi, inyandiko y’ibanga igaragaza ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bagera ku 1500 bahuriye mu gace ka Buhavu aho bagombaga guhurira n’abandi barwanyi bo muri P5.
Abo bose bakaba bari barangajwe imbere n’ikihebe Kayumba Nyamwasa Faustin wari witeguye kuyobora ibitero bigabwa k’u Rwanda, ibi byose bakaba barabikoze babifashijwemo n’abayobozi b’u Burundi.
Umwe mu bayobozi bakuru b’u Burundi akaba n’umujyanama wihariye wa Perezida Ndayishimiye Evariste, Ambassador Agricole Ntirampeba Mwamba, ni we washinzwe guhuza ibikorwa by’umutwe wa FDLR mu karere.
Nyuma y’uko ibyo bitero bigabwe, igisirikare cy’u Rwanda cyivuganye benshi mu byihebe byari byateye, abandi bafatwa mpiri, nyuma baza kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, barakatirwa ubu barafunzwe.
Soma kandi : Perezida Ndayishimiye mu kiriyo mu gihe imikoranire ye na FDLR yagiye ku karubanda
N’uyu munsi ubutegetsi bw’u Burundi buracyakorana bya hafi n’imitwe y’iterabwoba yiyita ko igamije gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda, muri iyo mitwe harimo FDLR na FLN bifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira.
Ndayambaje Marc