CHOGM i Kigali, ukuzahuka kw’umubano na Uganda: Ibyaranze 2022 muri Politike y’u Rwanda
Umwaka wa 2022 ni umwe mu yo u Rwanda rwashimangiyemo ubudasa mu rugendo rwo kwiyubaka mu ngeri zinyuranye z’ubuzima bw’igihugu ariko uba umwaka w’amateka muri politike cyane ko u Rwanda rwageze kuri byinshi byafatwaga nk’ibidashoboka.
Kwakira CHOGM
Taliki ya 26 Kamena 2022, ni italiki itazibagirana mu mateka y’u Rwanda kuko rwakiriye inama ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM) nyuma y’imyaka 13 u rwinjiye muri uwo muryango.
Iyi ni inama kandi yarwanyijwe n’abanzi b’u Rwanda, iza gusubikwa bwa mbere bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Ibyo byose ntibyabujije ko u Rwanda rwakira iyi nama iri mu zikomeye ku Isi.
Mu ijambo ry’ikaze, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutewe ishema no kwakira iyi nama nyuma y’imyaka 28 gusa ishize ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi nama yagenze neza aho abayitabiriye bakuriye ingofero u Rwanda bityo bituma idarapo ryarwo rikomeza kuzamuka mu ruhando mpuzamahanga.
Gen Muhoozi i Kigali
Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Generali Muhoozi Kainerugaba akaba n’umujyanama we mu by’umutekano yageze i Kigali taliki ya 22 Mutarama 2022 mu rugendo rwari rugamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Mu biro by’umukuru w’igihugu (Village Urugwiro) Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse banemeranya icyakorwa ngo hagaruke umwuka mwiza ku mpande zombi.
Ni urugendo rwavuzweho cyane mu bitangazamakuru byaba ibyo mu Rwanda ndetse n’ibyo mu karere muri rusange ndetse no mu mahanga.
Uru rugendo rwatanze umusaruro kuko kuva icyo gihe kugeza ubu ibihugu byari bimaze igihe birebana ay’ingwe byongeye kugenderana.
Gen Muhoozi yakoreye urundi rugendo mu Rwanda aho we ubwe binyuze mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Twitter yahamije ko umubano w’ibihugu byombi ari ntayegayezwa.
Perezida Kagame i Kampala
Mu mwaka wa 2022 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri aho yitabiriye isabukuru y’amavuko ya Gen Muhoozi Kainerugaba, uru ni uruzinduko rwashimangiye inzira yo kubaka umubano hagati y’ibihugu byombi rukanagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi ni intambwe yarifite byinshi ivuze kuri politiki y’u Rwanda.
Amasezerano yo kwakira abimukira
U Rwanda ni igihugu kimaze kugirirwa icyizere kuri gahunda yo kwakira impunzi n’abimukira, ni igihugu kandi bidashidikanywaho ko ukigana wese aba afite uburenganzira n’amahoro bingana n’undi munyarwanda uwo ari we wese.
Ibi byongeye gushimangirwa ubwo U Rwanda n’u Bwongereza byasinyanaga amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka hamwe n’iterambere ry’ubukungu.
Aya masezerano yasinywe taliki 14 Mata 2022 akaba ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko.
Aya ni amasezerano yarwanyijwe ku buryo bukomeye na za mpatsibihugu ariko mu mpera z’umwaka ushize urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwemeje ko iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yubahirije amategeko.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi
Guhera mu 2015, umubano mu bya politiki hagati y’u Burundi n’u Rwanda wajemo igitotsi, biturutse ku mvururu zabaye mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika muri icyo gihugu.
Ubutegetsi bwa Bujumbura bwashinjaga u Rwanda “kuba inyuma” y’ibikorwa byo guhungabanya umutekano byaberaga mu Burundi muri icyo gihe.
Ikigo cyiga ibijyanye n’umutekano (Institute for Security Studies – ISS) cyasohoye raporo igaragaza ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda ugenda umera neza, nyuma y’uko wari warajemo ibibazo guhera mu 2015.
Iyo raporo igaragaza ko kugeza ubu u Rwanda n’u Burundi ku mpande zombi hashyizwemo umuhate ngo ibihugu byongere bigenderane; ibintu bishimangirwa n’abakuru bibihugu byombi.
Louise Mushikiwabo mu yindi manda ya OIF
Louise Mushikiwabo ni umunyamabanga mukuru wa Francophonie wa kane mu mateka y’uyu muryango, uyu ni umwanya yagiyeho guhera muri Mutarama 2019 nyuma yo gutorerwa iyo mirimo mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma mu muryango wa Francophonie, yabereye i Erevan muri Arménie mu 2018.
Uyu mwaka dusoje mu kwezi k’Ugushyingo madame Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora OIF indi myaka ine, ikintu cyongeye kuzamura ibendera ry’u Rwanda hanagaragazwa kandi ko u Rwanda rushoboye.
Umushinga wo gukora inkingo
Ku wa 23 Kamena 2022, Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uruganda rukora inkingo za COVID-19, Malaria n’Igituntu mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Afurika yihaye intego y’uko mu myaka 20 izaba yikorera 60% by’inkingo ikenera zose; ivuye kuri 1% by’izo uyu mugabane ukora uyu munsi.
Kugeza ubu u Rwanda, Afurika y’Epfo na Sénégal ni byo bihugu byatoranyijwe muri Afurika bizubakwamo ibigo bikora inkingo za COVID-19.
U Rwanda rumaze igihe rugaragaje ko rufite muri gahunda umushinga wo gutangira gukorera mu gihugu inkingo z’indwara zitandukanye.
Muri rusange politike y’u Rwanda yaranzwe n’ibikorwa byinshi by’indashyikirwa mu mwaka urangiye, izo nkuru esheshatu ni zo ubwanditsi bwa MY250TV bwateguye gusa hari n’izindi tuzagarukaho ubutaha.
Mukobwajana Linda