23-09-2023

Mu Rwanda Kunshuro yambere hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’ abana bavuka badashyitse

0

u karere ka Kirehe ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’abana bavuka badashyitse , ababyeyi babagore baganirizwa zimwe mu mpamvu zituma umwana ashobora kuvuka adashyitse .

Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019 ku kigo nderabuzima cya Kirehe niho uyu mpuzamahanga wabereye ababyeyi basobanurirwa ibyo bakirinda mu gihe batwite kugira ngo batabyara abana badashyitse .

Dr. Turate Innocent umuyobozi muri kigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC ushinzwe gukumira indwara yagarutse ku cyo abanyarwanda muri rusange basabwa gukora mu gukumira ivuka ry’ abana badashyitse.

Yagize ati “Dukwiriye gukumira impamvu zituma ababyeyi babyara igihe kitaragera harimo kwita ku mubyeyi utwite no kurinda abangavu gutwita imburagihe,ndetse no kwirinda imiti ya kinyarwanda itemewe kuko ishobora gutuma umuntu utwite akuramo inda”.

Yakomeje agira ati ‘’umuvuduko w’amaraso n’indwara zitandura muri rusange, guhozwa ku nkeke k’umubyeyi utwite n’ibindi byose bimutera kubura amahoro, ari intandaro yo gukuramo inda cyangwa kubyara igihe kitageze ‘’.

Yakomeje avuga ko u Rwanda n’abanyarwanda muri rusanjye bakagombye kwishimira ko ubu abana bavuka badashyitse bashobora kubaho bitandukanye n’uko byahoze mu myaka 15 ishize .

Dr. Turate Innocent yibukije ababyeyi ibitera gukuramo inda nuko bashobora kubyirinda

Umwe mu babyeyi uri mu kigo cyigisha ababyeyi uburyo bwo kwita ku bana bavutse badashyitse aganira n’itangazamakuru yagize ati“Ubu ibyishimo dufite ni byinshi cyane kubera ko mbere abana baravukaga badashyitse bagera mu byaro ugasanga bamwe barapfuye abandi bakaba bakamugara ariko ubu byarashize ntabigihari.”

Abaganga bagaragaje ko umwana wese wavutse igihe kitageze iyo yitaweho abasha gukura neza, ariko uwabuze ubushyuhe n’intungamubiri bituruka mu biribwa ahabwa hamwe n’amashereka y’umubyeyi, ahita yitaba Imana.

Uyu munsi wizihijwe bwa mbere mu Rwanda, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umwana uvutse adashyitse akwiriye kubaho.”ku kigo nderabuzima cya Kirehe kandi hanafunguwe ku mugaragaro ikigo cyigisha ababyeyi uburyo bwo kwita ku bana bavutse badashyitse mu mikurire yabo .

Hanatashywe ku mugaragaro ikigo cyigisha ababyeyi uburyo bwo kwita ku bana bavutse badashyitse

Umunsi wo kuzirikana abana bavuka badashyitse umaze imyaka 18 wizihizwa ku Isi,mu Rwanda ukaba wabaye ku nshuro yambere .

Iyi ni inzu aba babyeyi bakoresha bigishwa uko bakita kubana bavutse badashyitse

Ikigo RBC gitangaza ko 10% by’abana babyarwa buri mwaka baba bavutse batagejeje igihe

Abaganga bafasha aba bana haba mu kubakorera isuku no kubitaho igihe bari muri mu imashini ibafasha mu mikurire

Aba bana bavuka badashyitse ababyeyi babo baba bashobora kubonsa nyuma bagakomeza gukurikiranwa na Muganga.

Ababyeyi babyaye igihe kitageze bo kubitaro bya Kirehe bahawe impano ndetse basurwa n’abitabiriye iki gikorwa

Umubyeyi aba asabwa gukomeza kuba hafi y’umwana we

Ababyeyi bishimira ko ubu iyo ubyaye igihe kitageze abana babo batagipfa nko mu myaka 15 ishize cyangwa ngo bahavane kumugara

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: