23-09-2023

Rayon Sports igiye kugirana imikoranire N’Amakipe akomeye Munyakazi Sadate Nibyo yatangaje

0

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,ushaka guhindurira iyi kipe amateka,yavuze ko nyuma yo kugirana umubano wihariye na Yanga Africans ubu bagiye gusinyana amasezerano y’imikoranire n’ikipe yo mu mujyi wa Dubai ndetse niyo mu Bushinwa.


Perezida Munyakazi Sadate yabwiye Radio Rwanda ko Rayon Sports ishaka kwagura amarembo igakorana n’amakipe akomeye hirya no hino ku isi ariyo mpamvu bari gushaka uko bakwegera amakipe yo hirya no hino.

Yagize ati “Nibyo koko hari ibiganiro turi gukorana n’ikipe yo mu mujyi wa Dubai.Muri uku kwezi kwa 12 ndajya mu Bushinwa,hari ikipe ntari butangaze aka kanya, dushaka kugirana umubano wihariye.Ibyo byose turi kubikora kugira ngo Rayon Sports yagure ibikorwa byayo bigere kure hashoboka.”

Munyakazi uherutse gutangaza ko ingengo y’imari izagenda kuri stade ya “Gikundiro Stadium izagera kuri miliyoni 100 z’amadolari,yavuze ko mbere yo kugera ku kintu gikomeye ubanza kwipasa muremure kugira ngo wihute cyane mu gushaka uko wakabya izo nzozi.

Rayon Sports yatangiye kwegera abakunzi bayo kugira ngo batangire gukusanya amafaranga yazafasha mu kubaka iyi stade y’akataraboneka izaba ari iya mbere muri EAC niramuka yuzuye.Iyi stade izakira abantu ibihumbi 64.

Munyakazi yavuze ko ibyo kujya mu Bwongereza atari ibihuha ahubwo ngo uru rugendo rugitegurwa neza.

Rayon Sport 2019


Rayon Sports irashaka kugirana imikoranire n’amakipe akomeye hirya no hino

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: