December 7, 2022

Interahamwe zacitse ururondogoro nyuma y’uko RIB ihamagaje umuhezanguni Uwimana Agnes

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje umuhezanguni Uwimana Nkusi Agnes aho agomba kwitaba ku kicaro gikuru cyarwo giherereye ku Kimihurura kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukwakira 2022.

Mu rupapuro ruhamagaza uyu muhezanguni MY250TV yabonye RIB yavuze ko yamuhamagaje ishingiye ku itegeko riyishyiraho no “ku ngingo ya 20 na 29 z’itegeko No 27/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.”

Nyuma y’ihamagazwa ry’uyu muhezanguni, interahamwe n’abajenosideri batorotse ubutabera bahise bava mu miheno basanzwe bihishamo hirya no hino ku Isi aho batorokeye ubutabera maze agahinda bagatura imbuga nkoranyambaga.

Ni ikimenyetso abenshi bahise baheraho bemeza ko izo nyangabirama ari zo n’ubundi zikoresha uyu muhezanguni mu murongo yihaye wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ibintu yongereye imbaraga nyuma yo kwiyirukana mu mwuga w’itangazamakuru.

By’umwihariko uyu Uwimana yari amaze iminsi adasiba kugaragara ku muzindaro rutwitsi we wa YouTube mu mvugo zigambiriye kujomba ibikwasi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’urugero, mu ntangiro z’iki cyumweru yumvikanye avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi “nta buvugizi bakwiriye gukorerwa” kuko ngo “Abanyarwanda bose bababaye kimwe [muri Jenoside].”

Si ubwa mbere interahamwe n’abajenosideri bavugije induru mu gihe uwo bakoresha afashwe cyangwa agatumizwa mu bugenzacyaha; uku niko byagenze ubwo Hakuzimana Abdul Rashid, Karasira Aimable Uzarama na Idamange Iryamugwiza Yvonne nabo bahamagazwaga.

Izi nkoramaraso zirabanza zikica mu mutwe abo zikoresha aho zibumvisha ko ari ibitangaza kubera ko ngo ari “abanyamakuru” cyane ko n’ibyaha bayabo babikora bifashishije YouTube nk’umwe mu miyoboro isanzwe yifashishwa n’itangazamakuru.

Gusa nyuma yo kubona ko ibikoresho byabo byatahuwe, izi nterahamwe n’abajenosideri bihutira kwiriza amarira y’ingona bavuga ko “Leta y’u Rwanda itoteza abanyamakuru” ndetse ko ngo mu “Rwanda nta bwisanzure bw’itangazamakuru buhari” n’ibindi.

Ni mu gihe nyamara abo baba bavugira mu by’ukuri baba batari abanyamakuru, urugero rwa hafi akaba ari uyu Uwimana wiyirukanye mu itangazamkuru tariki ya 13 Nzeli umwaka ushize.

Uyu mugore ukora ibiganiro bimeze nk’ubwiyahuzi dore ko aba yica amategeko nkana,  yahamwe n’ibyaha by’amacakubiri no gupfobya Jenoside inshuro ebyiri icyo gihe cyose yarafungwaga akarangiza ibihano bye agafungurwa.

Icyerekana ko uyu mugore ari igikoresho cy’interahamwe kandi atabitangiye ubu ni uko yahoze mu ikipe yamamazaga Faustin Twagiramungu muri 2003, uyu muhezanguni kandi ni we wari ukuriye ibikorwa byo kwakira Ingabire Victoire igihe yazaga mu Rwanda muri 2010 dore ko anamwita “nyirasenge”.

Ku rundi ruhande, Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bagaragaje ko bishimiye kuba uyu muhezanguni yahamagajwe aho bifuza ko akorerwa dosiye ubundi agashyikirizwa inkiko, ntibirangirire mu guhamagazwa gusa.

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: