25-04-2024

Musana Jean Luc ni wa mwana utabwirwa wishe inyoni itaribwa!

Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bakomeje kwibaza ku myitwarire n’ikinyabupfura bigaragazwa n’uwitwa Musana Jean Luc, umuhungu ufite imyaka 31 witandukanyije n’ubwenge akemera kuba igikoresho cy’abatifuriza ineza u Rwanda.

Uyu muhungu wimeje kwima amatwi inama Abanyarwanada bahora bamugira zo kuva ibuzimu akajya ibuntu, kuri iyi nshuro yumvikanye atesha agaciro impanuro Madamu Jeannette Kagame aherutse kugenera urubyiruko aho yarwerekaga uburyo rwahangana n’ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bikomeje kurwibasira.

Ni inyandiko Madamu Jeannette Kagame yahaye umutwe ugira uti: “Agahinda tutavuga: Ibaruwa Igenewe Urubyiruko Rwacu”.

Iyi nyandiko yatambutse bwa mbere ku rubuga rwa murandasi rw’Umuryango Imbuto Foundation, urubyiruko rw’u Rwanda rwayakiranye na yombi aho abenshi bahuriza ku gushimangira ko yasohokeye igihe biteye n’ubutumwa bwubaka buri wese buyirimo.

Mu kinyabupfura kigerwa ku mashyi asanganwe, Musana yihutiye kujya ku muzindaro wa YouTube yashingiwe n’abamukoresha barimo umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza maze asobekeranya indimi avuga ko atemeranya n’impanuro za Madamu Jeannette Kagame.

Umwe mu barebye icyo kiganiro waganiriye na MY250TV yagize ati: “Musana yongeye kutugaragariza ko atarezwe ndetse ko na kaminuza yize nta cyo yamwunguye; yumva ari igiki ku buryo atesha agaciro impanuro za Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, umubyeyi wacu twese nk’urubyiruko udasiba kutugaragariza ko aduhangayikira?”

Uyu musesenguzi yakomeje agira ati: “Burya koko umwana utabwirwa yishe inyoni itaribwa; n’uyu Musana biragaragara ko azakora amahano ubwo atangiye kwisumbukuruza agahangara kwigomeka ku mpanuro abakuru batanga.”

Musana, abenshi bemeza ko ari inkunguzi, muri kiriya kiganiro yumvikanye kandi arya indimi aho yavugaga ko urubyiruko rufite “ikibazo” cyo kutagira akazi, ibintu yegeka kuri Leta.

Ni mu gihe nyamara yirengagije ko Leta ari yo mukoresha w’ibanze mu Rwanda aho by’umwihariko idasiba gukora ibishoboka byose binyuze mu gutanga uburezi kuri bose aho urubyiruko ruba rufite umukoro wo kwihangira imiro rudategereje kuyisaba; ibintu benshi mu basore n’inkumi bamaze gukora.

Ku rundi ruhande, hirya yo guha inama urubyiruko Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame arwongerera ubushobozi butuma rubasha kwiyubakira ejo hazaza binyuze mu muryango Imbuto Foundation yashinze.

Nk’urugero, mu gihe cy’imyaka cumi n’itatu gusa uriya muryango umaze gufasha urubyiruko rw’abanyarwanda rusaga ibihumbi 400 mu bikorwa bitandukanye  birimo, gutera inkunga imishinga y’urubyiruko, kubarihirira amashuri, kubaha ibihembo kubera ibikorwa byabo  by’indashyikirwa n’ibindi.

Musana muri kaminuza yize yishyurirwa na Leta ariko aho arangirije kwiga yanze gukura  amaboko mu mifuka ngo ashake icyo akora yiteze imbere nk’abandi maze ahitamo inzira y’ubuyobe yo gushaka kurya amafaranga y’umuvumo gusa.

Uyu muhungu urushwa ubwenge n’inda ye ubu atunzwe n’udufaranga ahabwa n’abanzi b’u Rwanda nk’igihembo cy’uko asebya urwamubyaye ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku wundi yihishe mu mutaka wo kuba ngo ari “umunyapolitike”.

Umunyarwanda yabibuze neza ko ‘Uwanze kumvira ababyeyi yumvira ijeri’, niba umubyeyi w’igihugu ashobora guha impanuro urubyiruko maze inyigaguhuma Musana akavamo ari umwe akavunira ibiti mu matwi bishimangira ko yamaze kurenga ihaniro.

Urubyiruko bakwiye guhora bazirikana agaciro n’urukundo bahabwa n’igihugu nk’uko n’umubyeyi Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame adasiba kubibasaba.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading