26-04-2024

Musana Jean Luc akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco amazi atararenga inkombe

Insoresore yitwa Musana Jean Luc bizwi ko ari umupagasi w’umuhezanguni Ingabire Victoire yongeye gushimangira ko itigeze ihabwa uburere mu mabyiruka yayo.

Byari mu kiganiro kidafite epfo na ruguru cyatambutse ku muzindaro rutwitsi iyi nsoresore yashingiye na nyirabuja Ingabire, aho by’umwihariko yumvikanye yubahuka umukuru w’igihugu mu mvugo zuzuyemo ibitutsi n’ikinyabupfura gike.

Ni ikiganiro cyasembuwe no kuba Perezida Kagame aherutse ku kuvuga ku myitwarire y’umudepite watwaye imodoka yasinze aho uyu mudepite yaje gusezera ku mirimo ye ndetse asaba imbabazi Perezida n’Abanyarwanda kubera iyo myitwarire idahwitse.

Mu mvugo za Musana MY250TV itari busubiremo kubera ko zidakwiriye, aba ahuragura amagambo yumvikanisha uburyo ngo umukuru w’igihugu atari akwiye kuvuga kuri uriya mudepite; ibintu bishimangira urwego rw’imitekerereze uyu Musana ariho n’uburyo yifuza ko imyitwarire idahwitse yahabwa intebe mu bayobozi b’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, abakurikiye icyo kiganiro bahuriza ku kwifuza ko Musana usanzwe wiyita “umunyepolitiki” igihe kigeze ngo ajyanwe mu kigo ngororamuco kwigishwa indangagaciro n’umuco kuko yamaze kubitakaza.

Umusesenguzi wganiriye na My250TV yagize ati : “Musana Jean Luc ni umwiyahuzi watumwe n’abanzi b’u Rwanda kugira ngo azafungwe maze bajye ku mbuga nkoranyambaga basakuze bavuga ko ngo ‘umunyepolitiki unenga ubuyobozi bw’u Rwanda yafunzwe’.”

Ibyo kuba Musana ashaka gufungwa ni ibintu we ubwe ahora yivugira muri buri kiganiro akora, akaba by’umwihariko yarigeze kwihandagaza ashimangira ko akeneye “gufungwa cyangwa kwica” kugira ngo agere kuri “misiyo” ariho.

Guhangara umukuru w’igihugu ukamwandagaza mu mvugo zuzuyemo agasuzuguro, kumusebya, kumwimyoza n’andi magambo atameshe amwibasira si bishya kuko bisanzwe bikoreshwa n’interahamwe ndetse n’ibigarasha byahunze u Rwanda; bikaba bishimangira isano iri hagati y’izo nyangabirama na Musana.

By’umwihariko ibyo ni byo Musana asigaye yaradukanye mu gihe we abyita “kunenga” ariko nta n’aho biba bihuriye kuko kunenga umuntu ntibivuze kumubeshyera cyangwa kumusuzugura umutuka.

Abanyarwanda bakomeje kwerekana ko barambiwe Musana ukomeje gutuka ubuyobozi bitoreye, akaba ariyo mpamvu akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco ubundi agakubitwa icyuhagiro amazi atararenga inkombe.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading