19-04-2024

Mpemuke Ndamuke Ntwali wa “Pax TV” akomeje gushakira amaronko ku mfungwa n’abagororwa

Ntwali John Williams, umuhezanguni ufite umuzindaro rutwitsi kuri YouTube uzwi nka ‘Pax TV’ akomeje guharabika u Rwanda yuririye ku kinyoma cy’uko ngo hari imfungwa n’abagororwa “bafashwe nabi muri gereza”.

Kuri iyi nshuro, Ntwali wiyita umunyamakuru kandi mu by’ukuri atari we, yumvikanye kuri uriya muzindaro we asubiramo ijambo ku rindi icengezamatwara risanzwe rimenyerewe mu dutsiko tw’abanzi b’u Rwanda.

Iryo cengezamatwara ni uko imfungwa zirimo Dr. Kayumba Christopher na Karasira Aimable cyo kimwe n’umugororwa Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan ngo “bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko” kandi ko “bakorerwa iyicarubozo”.

Mu byukuri izo ni imvugo zimaze kuba indirimbo ishaje cyane ko zihora zivuguruzwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) ndetse na sosiyete sivile ndetse n’imfungwa n’abagororwa muri rusange.

Nk’urugero, imfunga yitwa Hakuzimana Abdul Rashid iherutse gukubitira ikinyoma ahareba i Nzega ubwo yahamirizaga itangazamakuru ko abayeho neza muri gereza mu gihe nyamara abanzi b’u Rwanda bari bamaze iminsi n’ubundi basakuza ko afashwe nabi.

Abo umuhezanguni Ntwali yitwa ko avugira bafunzwe mu bihe binyuranye nyuma yo gushorwa mu byaha n’abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe ndetse n’ibigarasha, aba akaba n’ubundi ari bo bakoresha uyu Ntwali.

Igitangaje ni uko Ntwali nta n’umwe muri aba bafunzwe yigeze asura muri gereza nibura ngo amwihere ubuhamya bw’uko abayeho abone gukora inkuru yujuje ubuziranenge.

Urusaku Ntwali akomeje kuvuza kuri YouTube ntacyo ruzahindura ku mikirize y’imanza z’abo avuga ko avuganira cyane ko inkiko z’u Rwanda zigenga aho zidakorera ku gitutu cy’abahezanguni nk’uyu Ntwali.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading