Perezida Kagame yitabiriye inama ya AU muri Niger

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo 2022, Perezida Paul Kagame ari i Niamey muri Niger aho yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yerekeye iby’inganda n’izindi nzego z’iterambere ry’ubukungu.
Iyi nama yabimburiwe n’izindi zifitanye isano n’Inteko ya Afurika Yunze Ubumwe mu ntangiriro z’Ugushyingo zirimo iz’abayobozi bakuru n’abaminisitiri bashinzwe inganda, ubukungu n’isoko rusange rya Afurika.
Ni inama igamije kwerekana ubushake bwa Afurika bwo guteza imbere inganda nk’imwe mu nkingi zikomeye ziganisha uyu mugabane ku iterambere ry’ubukungu burambye nk’uko biteganyijwe mu cyerekezo cya 2063 n’icya 2030.
Ubwanditsi