Interahamwe ntizirakira ko zatsinzwe ruhenu!
Iyo ukwezi kw’Ukwakira kugeze Abanyarwanda n’inshuti zabo bazirikana ubutwari bw’Inkotanyi zahisemo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu taliki ya 1 Ukwakira 1990.
Ku rundi ruhande ariko interahamwe n’abambari bazo ntibatora agatotsi kuko uru rugamba rwarindimuye ingoma yabo y’itoteza n’igitugu cyari cyarazonze Abanyarwanda kugera aho hari n’abari barameneshejwe mu gihugu cyabo.
Umumotsi w’udutsiko tw’abajenosideri Musabyimana Gaspard, yagiye ku muzindaro rutwitsi basanzwe banyuzaho anyuza amanjwe yabo aho yumvikana avuga ko tariki ya Mbere Ukwakira 1990 ariho u Rwanda “rwatangiye kugira ibibazo by’amoko ndetse n’iby’umutekano.’
Mu binyoma byambaye ubusa, uyu muhezanguni yavuze ko “FPR-Inkotanyi yasanze igihugu kimeze neza, Abanyarwanda babanye neza” nyamara ukuri guhari ni uko igice kimwe cy’ Abanyarwanda bari bamaze imyaka myinshi batotezwa, bicwa ndetse demokarasi yari inzozi ku Banyarwanda bose.
Nk’urugero abari mu Nkotanyi benshi bari baravukiye mu ubuhungiro ndetse bamaze imyaka basaba kugaruka mu gihugu nyamara umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” akavuga ko batabona aho bajya kuko ngo u Rwanda rwari “nk’ikirahure cyuzuye amazi”.
Iyi mpamvu n’izindi nyinshi nizo zatumye FPR-Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora igihugu ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka ine intsinzi itaha i Rwanda.
Soma kandi: Iya 1 Ukwakira 1990: Intangiriro y’irimbuka ry’ingoma z’igitugu, ari nawo muzuko w’u Rwanda
Interahamwe n’abari abatoni kuri Kinani bafite urwango, ikimwaro ndetse n’agahinda kuko batsinzwe ruhenu n’ubwo bwose bari bafite ingabo nyinshi, ibikoresho n’imyitozo ihagije bahabwaga n’ibihugu by’i Burayi.
Ni nayo mpamvu bahimba inkuru zitabaye bashaka kugaragaza ko ibyo FPR-Inkotanyi yakoze bitari byo nyamara iyo Inkotanyi zidatabarira hafi ubu u Rwanda rwari kuba rwarasibanganye ku ikarita y’Isi.
Abanyarwanda bashima ubutwari bw’inkotanyi zemeye gusiga byose zigashyira imbere indangagaciro zo Gukunda igihugu, Kwitanga n’izindi byatumye bavuga bati ‘n’iyo twese twapfa umwe akarokoka akabohora Abanyarwanda bizadushimisha!’
Uku kwitanga kw’Inkotanyi nibyo bituma Abanyarwanda barahisemo gukotanira kuba umwe no guteza imbere igihugu cyabo ndetse birinda gukora icyatuma Inkotanyi zaburiye ubuzima kurugamba zitaruhuka mu mahoro.
Ku nterahamwe zatsinzwe intambara y’amasasu iyo kuvuga amateka nyayo y’u Rwanda ntibashobora kuyitsinda kuko ukuri guca mu ziko ntigushye. Bararuhira ubusa!
Muvunyi Balthazar