Rwabuze gica hagati ya ‘padiri’ Nahimana n’ihabara rye Kasinge, aho bukera umwe arivugana undi!
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kubera intambara ikomeye y’amagambo hagati ya Nahimana Thomas n’uwahoze ari ihabara rye Kasinge Nadine bapfa icyo bita “ishyaka rya politike Ishema” ridafite aho ryemewe kuri iyi Si.
Nk’urugero, Kasinge aherutse gufata icyemezo cyatunguye benshi cyo kwirukana Nahimana muri iriya ngirwashyaka, none kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2023 agatsiko gashyigikiye Nahimana nako katangaje ko kirukanye Kasinge.
Ibi birukaba nyuma y’uko umuhezanguni Nahimana wirukanwe mu gipadiri yari amaze igihe imbaraga yarazishyize mu cyo yita ‘guverinoma ikorera mu buhungiro’ ntiyitekuri iriya ngirwashyaka.
Ibyo byatumye haba amatora maze abayoboke babarirwa ku mitwe y’intoki b’iriya ngirwashyaka bemeza ko Kasinge ariwe uba perezida ndetse akungirizwa n’interahamwe Chaste Gahunde.
Ubwo rero Nahimana abonye ibyo arimo bimunaniriye ndetse ko nta musaruro bitanga yahise atangaza inzozi atazigera akabya ko aziyamamaza ahagarariye iriya ngirwashyaka ye mu matora ya Perezida wa Repubulika umwaka utaha.
Agitangaza ayo magambo inama y’igitaraganya yahise iterana ku wa 11 Gicurasi 2023 yemeza ko Nahimana atakiri umuyoboke wa Ishema Party ndetse ko yamaze kwirukanwa. Ibyo byaje kandi nyuma y’uko iri habara rye kasinge nawe yari yaratangaje ko aziyamamaza.
Itangazo ryirukana Nahimana ryaramubabaje n’abamushyigikiye ari nabyo byabateye gusohora itangazo ryirukana Kasinge na Chaste Gahunde muri iyo ngirwashyaka no gutangaza komite nshya bashyizeho.
Muri iryo tangazo aba bayoboke ba Nahimana bavuga ko Kasinge na Gahunde “nta bubasha bafite bwo kwirukana umuyoboke washinze ishyaka” ndetse ko kandi ko komite ya Kasinge na Gahunde “isheshwe ikaba isimbuwe n’indi nshya” bashyizeho.
Nahimana na Kasinge bavuga ko ngo bashaka kuza mu Rwanda kwiyamamariza kuyobora kuruyobora ariko nta n’umwe uzarukandagizamo ikirenge kuko ibyaha bakoze ntibyanabemerera guhagarara imbere y’abanyarwanda
N’ubusanzwe iyo ngirwashyaka “ishema” yari iriho itariho, iyi bombori bombiri irasiga nta numwe usigayemo.
Mugenzi Félix