10-04-2026

Ingabire Victoire akwiye kuba anyurwa n’imbabazi yahawe ubundi AGAFUNGA UMUNWA!

0

Perezida Kagame yatangaje ko Ingabire Victoire wiyita “umunyapolitike utavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda” adakwiye kwikomanga mu gatuza avuga ko hari uburenganzira afite bwo kuba umukandida mu matora yo mu Rwanda.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu kiganiro cyihariye aherutse guha Ikinyamakuru Jeune Afrique cyasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024 aho by’umwihariko yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru François Soudan wari ubajije niba “kuba Ingabire yabuzwa kuba umukandinda mu matora y’Umukuru w’Igihugu atari ikibazo”.

Mu gusubiza iki kibazo, Perezida Kagame yatangiye abaza umunyamakuru niba yaba azi ahashize ha Ingabire; aha Umukuru w’Igihugu yibukije uburyo Ingabire uri umunyabyaha wahamijwe ibyaha nyuma y’ibimenyetso bidashidikanywaho byatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’ubw’u Buholandi – igihugu yabagamo mbere y’uko agaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2010.

Mu byaha Ingabire yahamijwe harimo icy’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu n’icyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi – ibi byaha byatumye akatirwa gufungwa imyaka 15 maze aza gufungurwa ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2018 nyuma y’uko amwandikiye amabaruwa menshi aho yemeraga biriya byaha akanabisabira imbabazi.

Perezida agaruka kuri ibyo byose ari nako asubiza ikibazo cy’uriya munyamakuru, yagize ati: “…ni iki uwo muntu [Ingabire] akwiye kuvuga ku ngirwa-burenganzira bwe bwo kuba umukandida mu matora ya Perezida?”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo [Ingabire] ari hejuru y’amategeko. Akwiye kuba yishimira kuba yarababariwe ubundi agaceceka.”

Mu kwezi gushize ni bwo uyu mugore w’umugome yagaragaye mu Rukiko Rukuru aho yasabaga gukurirwaho ubusembwa kugira ngo abashe kuba umukandida mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Mu mwanzuru wasohotse tariki ya 13 Werurwe 2024, Urukiko rwimye Ingabire ihanagurabusembwa rushimangira ko atigeze ahinduka.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *