Mukunzi Rubens “Mr Bean/Bombori Bombori” akomeje kwerura ko ari nyiramubande w’interahamwe
Mukunzi Rubens wiyita amazina atandukanye arimo “Mr Bean” na “Bombori Bombori” wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda akaza kwigira “impunzi ya politike” muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akomeje kugaragaza ko ari igikoresho cy’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi.
Nk’urugero, uyu mugabo utunzwe no gucuruza amakuru y’impuha ku Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, yumvikanye mu mvugo zigoreka ubutumwa bukomeye bw’umuburo Perezida Kagame aherutse kugenera abahora bagambiriye gusubiza u Rwanda mu bihe by’amacakubiri n’ivangura byaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa bwari bugenewe ahanini interahamwe, gusa biratangaje uburyo uyu Mukunzi yasihise asizora mu mwanya wazo – ibintu bishimangira ko ari igikoresho cyabo; ibintu adasiba kugaragariza ku mizindaro ye ya YouTube.
Uyu muhezanguni yumvikanye akwiza ibihuha bigamije kugumura Abanyarwanda no kubakura umutima abeshye ko Perezida Kagame “afite umugambi wo kumena amaraso y’Abanyarwanda.”
Mu kuvuga ibyo nta kindi umuhezanguni Mukunzi yari agamije uretse kuyobya uburari kuko azi neza ko interahamwe ashyigikiye ku buryo bweruye nta kindi bagamije uretse kugerageza kworeka u Rwanda mu bwicanyi, bakamena andi maraso y’Abanyarwanda ariko bakaba badateze kubigeraho.
Ukuri kwahuranyije Mukunzi n’abameze nkawe bakwiye kumenya nuko induru yabo ntacyo iteze gufata kubera ko u Rwanda ruyobowe n’ubuyobozi bushyize imbere ineza y’Abanyarwanda ndetse buhora burubereye maso.
Ndayambaje Marc