25-05-2026

Musabyimana wa FDU-Inkingi akomeje kwerura ko ahumeka umwuka w’ubwicanyi n’amacakubiri

0

Musabyimana Gaspard – Umuhezanguni, interahamwe kabomboa, akaba n’umumotsi w’agatsiko k’abahezanguni b’interahamwe zihishe n’abajenosideri bihishe i Burayi kazwi nka FDU-Inkingi, yongeye gushimangira ko ari umunyabinyoma wonse amashereka y’amacakubiri.

Yabigaragarije mu kiganiro kidafite epfo na ruguru aherutse kunyuza ku muzindaro wa YouTube usanzwe ucengeza amatwara y’izi nyangabirama. Muri iyo ngirwakiganiro, umuhezanguni Musabyimana yumvikanye ashinja Perezida Kagame “guhamagarira Abanyarwanda kwicana.”

Uyu muhezanguni yuririye ku mbwirwaruhame ya Perezida Kagame yo ku wa 13 Ukuboza 2024 mu muhango wa kwakira indahiro ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Visi Perezida w’urwo rukiko.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yamaganye ubwicanyi bumaze iminsi bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu gihugu, avuga ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo kugirango ubwo bwicanyi buhagarare burundu.

Nyuma y’umuburo wa Perezida Kagame, interahamwe zo bitewe n’ikimwaro zihorana cy’ibyaha bya Jenoside bakoreye u Rwanda bigatuma batorongerera mu mahanga aho babayeho nta gihugu bagira, warabakorogoshoye babura ayo bacira n’ayo bamira.

Amanjwe ya Musabyimana n’izindi nterahamwe nta we akwiye kurangaza cyane ko basanzwe batunzwe no gukwirakwiza ibihuha bidafite icyo bishingiyeho mu rwego rwo kwanduza isura y’u Rwanda, gukwirakwiza amacakubiri ndetse no kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye.

Uyu muhezanguni akwiye kumenya ko u Rwanda rw’amacakubiri rwavuyeho imyaka 30 ishize, ubu nta mututsi, umuhutu cyangwa umutwa ahubwo bose ari Abanyarwanda bahisemo kunga ubumwe.

Ikindi kandi akwiye kumenya ni uko nta na rimwe bizabakundira gutagatifuza interahamwe zamaze abantu akegeka ibyazo kuri FPR-Inkotanyi yabarokoye!

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading