10-04-2026

Gushimagiza Sendagara “Gen Neva” wigamba intambara, indi gihamya ko u Bubiligi butari shyashya!

0

Benshi mu batuye Akarere k’ibiyaga bigari baguye mu kantu nyuma yo kumva Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Maxime Prévot  ashimagiza Ndayishimiye Evariste alias Sendagara, alias Gen Neva ku cyo yise uruhare rwe mu gushakira amahoro aka karere.

Uyu munyaburayi yavuze ibyo kuri uyu wa 26 Mata 2025 ubwa yagerage i Gitega mu ruzinduko yakiriwemo nk’umwami.

Imvugo za Minisitiri Prévot zishimagiza Ndayishimiye zihabanye n’ukuri cyane ko uyu mutegetsi wa Gitega ari umwe mu bakomeje gutuma ibintu bijya irudubi mu burasirazuba bwa Congo aho yohereje ingabo n’imbonerakure kwica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ni mu gihe ku rundi ruhande Sendagara Ndayishimiye yumvikanye yigamba ko ashaka gutera u Rwanda maze agakuraho ubuyobozi bwarwo, ibintu ahuriyeho na Tshisekedi ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Minisitiri Prévot wanashatse gusura u Rwanda ariko u Rwanda rukabimwangira kuko rwamaze gucana umubano n’igihugu cye, gushimagiza Ndayishimiye bishimangira umurongo ugayitse u Bubiligi bwafashe wo kuba gashozantambara mu karere k’ibiyaga.

Umwanzi w’amahoro ukomeye akarere gasigaranye ni Perezida Ndayishimiye cyane ko hari ibimenyetso by’uko mugenzi we Tshisekedi yatangiye gutera intambwe ishimishije mu gushakira umuti icyo kibazo kimaze imyaka.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *