Abatekereza ko u Rwanda ruzagirana ibiganiro na RNC basubize amerwe mu isaho!

Leta y’u Rwanda yongeye gushimangira ko itazigera yicara ku meza y’ibiganiro n’umutwe w’iterabwoba wa RNC ukomeje guterwa inkunga na bimwe mu bihugu by’abaturanyi.
Ibi byahishuwe n’umunyamabanga wa Leta muri Ministieri y’ububanyi n’amahanga Prof Nshuti Manasseh kuwa 16 Werurwe 2022 ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wari umubajije ku makuru amaze iminsi ahwihwisa ko haba hari intumwa za Uganda zagiye kuganira na Kayumba ukuriye iyi RNC.
Minisitiri Nshuti yagize ati: “Ngira ngo tuyumva [amakuru] nk’uko namwe mwayumvise ariko abagande bagiyeyo muri gahunda zabo zo kumvikana na bariya [ba Kayumba Nyamwasa], twe ntabwo tugomba kujyana nabo, nta n’impamvu.
”Yunzemo ko u Rwanda rufata Kayumba Nyamwasa nk’ufite imigambi mibisha yo kuruhungabanya bityo nta mpamvu yo kumvikana nawe.
Nyuma y’uruzinduko rwa mbere umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda, hari amakuru yamenyekanye ko intumwa za Uganda zagiye kuburira Kayumba ko ngo Uganda itazongera kumuha ubufasha nk’uko byari bimeze.Ibyo kandi byakurikiwe n’ubutumwa Gen Muhoozi yanditse kuri Twitter ye yihanangiriza abayoboke ba RNC na Kayumba Nyamwasa ko badakwiye gukoresha ubutaka bwa Uganda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.Si inshuro ya mbere Leta y’u Rwanda itangaza ko itazigera na rimwe ishyikirana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC uyobowe n’ikihebe Kayumba Nyamwasa, ni mu gihe nyamara abambari b’uyu mutwe bo bahora bavuga ko ngo bandikiye amabaruwa Leta y’u Rwanda bayisaba ibiganiro.Iyi RNC ni umutwe w’iterabwoba nk’uko byashimangiwe na rapori y’akanama k’impuguke z’umuryango w’abibumbye yo mu mwaka wa 2018 igaragaza uyu mutwe kimwe n’indi yibumbiye mu kiswe P5 “nk’imitwe y’iterabwoba ikorera mu karera igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange.
”Si ibyo gusa kandi kuko RNC ya Kayumba yagiye ikora ibikorwa itandukanye by’iterabwoba birimo nko gutera za Grenade mu mujyi wa Kigali zahitanye inzirakarengane zigera 14 naho abasaga 400 barakomeraka.
Ntihakwirengagizwa kandi imigambi mibisha yapfubanye uyu mutwe itaraba harimo nko guhungabanya amatora y’umukuru w’igihugu muri 2017, gusenya ibiraro n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Uyu mutwe wa RNC wagiye kandi uhabwa ubufasha bukomeye na Leta ya Uganda burimo ibyangombwa by’inzira byahawe abambari abayobozi b’uyu mutwe, amahugurwa ya gisirikare n’ibindi.
Icyo u Rwanda rukeneye ni uko Leta ya Uganda ireka gukorana n’uyu mutwe ndetse abambari bayo bakiri ku butaka bwa Uganda bagafatwa ndetse bakanashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda.
Mugenzi Félix