Hakomeje kugaragara ibimenyetso ntashidikanywaho bishinja Kabuga Félicien
Umutangabuhamya wahoze mu mutwe w’interahamwe yagaragaje ko Kabuga Félicien ari we wahaye interahamwe intwaro zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mutangabuhamya ufite umwirondoro wagizwe ibanga kubera umutekano we, yatanze ubuhamya kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022 mu iburanisha ryabereye ku ishami ry’Urugereko rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT i La Haye mu Buholandi.
By’umwihariko uyu mutangabuhamya wari mu mutwe w’interahamwe zo ku Gisenyi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yagaragaje ko Kabuga yatangiye ubufasha bw’intwaro zagomba gukoreshwa hihutishwa umugambi wa Jenoside mu nama yabereye mu cyari Hôtel Méridien ku Gisenyi.
Iyo nama ngo yari yitabiriwe n’abasirikare bakomeye ba FAR (Igisirikare cya guverinoma yakoze Jenoside) barimo Col Anatole Nsengiyumva, umujenosideri ruharwa wakatiwe igihano cya burundu nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside.
Ubu buhamya buje mu gihe iburanishwa rya Kabuga ryagiye ritinzwa na nyirubwite wagiye utanga impamvu zinyuranye zirimo iz’uburwayi kugira ngo arebe ko urupfu rumugera amajanja rwamutwara ataraburanishwa.
Ku rundi ruhande, abo Kabuga yahaye amata nka FDU inkingi – itsinda ry’abajenosideri bakihishahisha n’ abandi boretswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ amacakubiri nkaa Jambo ASBL- itsinda ry’urubyiruko rukomoka ku bajenosideri bakuru bayogoje igihugu, ntibasiba kumukorera ubukangurambaga bumugaragaza nk’ umwere.
Muri abo harimo umuhezanguni Théophile Mpozembizi, uzwi nka “Theo Mpoze” kuri Twitter aho yacitse ururondogoro muri ubwo bukangurambaga bwo kuririmba ko sebuja Kabuga ari umwere, kubera sosiyete y’ ubucuruzi Kabuga yamushingiye.
Ni muri uyu mwaka kandi umutwe w’iterabwoba wa FDU- Inkingi winjije muri politike mbi y’urwango umwuzukuru wa Kabuga witwa Trecy Mugabekazi aho uyu mwana ukiri muto nawe asigaye yigaba ku mbuga nkoranyambaga maze agasubiramo icengezamatwara yashyizwemo n’abahezanguni bo muri uyu mutwe.
Kabuga nahame hamwe ubutabera bumukanire urumukwiriye, yewe kandi n’aba bihishe inyuma y’ubukangurambaga bwo kumutagatifuza ntacyo bizabagezaho.
Mutijima Vincent