25-05-2026

Udutsiko tw’interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 dukomeje gusubiranamo dushinjanya kugambanirana no gukora ubusa.

Kuri iyi nshuro ibintu bikomeje kujya iwa ndabaga hagati y’abashyigikiye umuhezanguni Mukankiko Sylvie n’abashyigikiye Capt Sagahutu Innocent uri mu bajenosideri bakomeje kubuyera muri Niger nyuma yo gusoza ibihano bakatiwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ariko ibihugu byose by’iyi Si bashatse kujyamo bikanga kubakira.

Intambara hagati y’aba bombi iri kubera ku mbuga nkoranyambaga aho nk’urugero uyu Mukankiko aherutse kujya kuri Facebook maze mu bitutsi bya gishumba yifatira ku gahanga Sagahutu amushinja “gukora ubusa” ndetse no kuba uyu Sagahutu akorana na Nahimana Thomas usanzwe udacana uwaka na Mukankiko.

Mukankiko, Sagahutu na Nahimana bakunze kugaragara bitwa ko baharanira uburenganzira bwa bagenzi babo bagizwe n’interahamwe n’abajenosideri ariko mu by’ukuri ikigaragara ni uko bose baba bagendera ku nyungu zabo bwite.

Duhereye kuri Nahimana ufite ingirwaguverinoma yitwa “ikorera mu buhungiro”, Mukankiko ni umwe muri bigeze kuyibanamo baza gutandukana aho ayishinja “ibinyoma, kwikubira no kurya imisanzu” y’abitwa ko ari abayoboke b’iyo ngirwa guverinoma.

Amakimbirane ya Mukankiko na Sagahutu cyangwa se ahora abera mu dutsiko tw’interahamwe n’abajenosideri ni ikimenyetso gishimangira ko ntawahemukiye u Rwanda n’abanyarwanda ngo bimugwe amahoro, ni n’ikimenyetso gishimangira kandi ko izi nyangabirama nta kintu kizima zifite zirwanira.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading