25-05-2026

Twagiramungu “Rukokoma’’ yibeshya ko kurata inkovu z’imiringa bizatuma ibihuha bye bihabwa agaciro

0

Twagiramungu Faustin wiyita Rukokoma, umusaza wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho adasiba kugaragaza urwango afitiye ubuyobozi bw’u Rwanda, akomeje kwiha amenyo y’abasetsi ku mbuga nkoranyambaga.

Ni nyuma y’uko yifashe akandika kuri Twitter ko nk’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda akaniyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2003,  ntiyakwemera guceceka “mu gihe Kagame wahoze ari majoro mu ngabo za Uganda ari kwica abantu banjye n’abaturage ba Congo…”

Iyi mvugo yatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga baseka cyane uyu musaza uri gusaza yanduranya aho bahurije ku kumubaza ibimenyetso bigaragaza ariya manjwe yanditse by’umwihariko amazina y’abantu be avuga ko bari “kwicwa”.

Gusa abenshi ntibatunguwe no kumvana Rukokoma imvugo nka ziriya cyane ko mu bihe bitandukanye yagiye n’ubundi yumvikana atagatifuza uruhererekane rw’ubutegetsi bw’igitugu bwateguye ndetse bushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi kandi uyu musaza abihuza no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aribyo aheraho ashinja RPF-Inkotanyi n’abayobozi bayo bakuru, “gutangiza Jenoside,’’ ikinyoma agiye gupfana n’ubwo bwose gihora kinyomozwa.

Imvugo nk’izi za Rukokoma zisanzwe zimenyerewe ku nterahamwe ruharwa iyo ziri kugoreka amateka zishaka kwikuraho icyaha n’icyasha cyo kuba baragize uruhare muri Jenoside.

Rukokoma yiyemeje guharabika RPF ubwo yananirwaga gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu cyari kimaze kuva muri Jenoside, yigize umwanzi w’u Rwanda maze yiyemeza no kuruharabika yibwira ko ntaho ruzagera, gusa icyo atari azi ni uko igihugu cyari gikize ingwizamurongo nkawe.

Uyu musaza yamenyekanye muri politiki y’u Rwanda cyane cyane mu ishyaka rya MDR, ndetse niwe wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi; inshingano yarahiriye ku wa 19 Nyakanga 1994.

Ni inshingano atatinzeho, kuko yaje kuba ikigwari nyuma y’umwaka umwe gusa arahiriye izo nshingano agahita yegura, ndetse agahungira mu Bubiligi.

Uyu musaza amaze kwigira impunzi mu Bubiligi, yayobotse umurongo wo kwihuza n’abiyita ko batavuga rumwe na Leta kugeza ubwo icyo yita ishyaka rye kizwi nka “RDI Rwanda Nziza” kinjiye muri MRCD/FLN, ihuriro ry’abagizi ba nabi ryahoze rikuriwe na Paul Rusesabagina.

Twagiramungu ubu ni we mugaba mukuru w’iyo MRCD/FLN nyuma y’uko Rusesabagina yari yungirije afatiwe ku kibuga cy’Indege cya Kanombe mu mwaka wa 2020 agafungwa aho yahamijwe ibyaha by’iterabwoba maze akatirwa imyaka 25.

Ibyo uyu musaza akwiye kumenya ni uko; Abanyarwanda batamwitayeho na gato, kandi  kwihisha inyuma y’ibyubahiro yahoranye mu Rwanda agamije kubeshya Isi nta cyo biteze kuzamugezaho.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading