15-05-2026

Interahamwe za FDU-Inkingi zananiwe gukura mu isoni nyirabuja Ingabire Victoire, gusa zisamye zasandaye!

0

Nyuma y’aho Ikinyamakuru MY250TV gikoze inkuru yerekana Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye umuhezanguni Ingabire Victoire yashoye mu byaha bakaba bafunzwe, intagondwa z’interahamwe zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi zirukankiye mu gutagatifuza nyirabuja Ingabire Victoire, gusa zisamye zasandaye

Interahamwe za FDU Inkingi zananiwe gukura mu isoni no kuvuganira nyirabuja Ingabire Victoire wagaragaweho gushuka abanyarwanda bagafungwa we yigaramiye, Ibi interahamwe za FDU-Inkingi zihishe hirya no hino i Burayi, zabigaragaje zibinyujije mu kiganiro zatambukije kuri YouTube aho umumotsi wazo uzwi ku mazina ya Musabyimana Gaspard yumvikanye yabuze ayo acira n’ayo amira ari nako agoreka ukuri kw’ifungwa ry’abo nyirabuja yagushije mu byaha.

Ingabire yashutse Abanyarwanda benshi barimo n’abo yita abacitse ku icumu, abagusha mu cyaha, ubu barafunze we arigaramiye – ibiri biri mu mugambi mubisha uyu mugore w’umugome afite wo kwigarurira abanyarwanda harimo n’abacitse ku icumu akabashuka maze bakagwa mu cyaha, gusa ibi ntabwo bizamuhira kuko Abanyarwanda bamenye ubwenge ndetse banazi amabi ye.

FDU inkingi ntabwo ishinzwe kuvuganira abacitse ku icumu, nta n’uwayigize umuvugizi wabo, icyagaragaye muri icyo kiganiro ni uburyo uyu mumotsi kandi yibanze mu gushaka kuvugira abacitse ku icumu rya jenoside yiha kubatabariza.

Soma kandi: FDU-Inkingi ikomeje gushimangira isano-muzi ifitanye na Ingabire Victoire

Mu isoni nke asanganywe umumotsi Musabyimana avuga ko abo Ingabire yagushije mu byaha ari “urubyiruko rw’abacitse ku icumu rwasobanukiye rutacyumvira FPR Inkotanyi” maze ruhitamo kwisunga Ingabire!

Ibyo binyoma bidafite epfo na ruguru Musabyimana usaziye ubusa yakwirakwizaga byari ukugaragaza ko leta ihohotera abacitse ku icumu ngo kuko baba bahuye na Ingabire gusa aba bose avuga bafunzwe kubera ibyaha bitandukanye bakoze aho babihamijwe n’inkiko.

Ibyo byose bigaragaza uburyo Musabyimana na FDU-Inkingi bananiwe gukura mu isoni nyirabuja kuko kuba waracitse ku icumu ntibiguha uburenganzira bwo gukora ibyaha ngo amategeko akurebere.

Soma: FDU-Inkingi yashimangiye ko ari nyiramubande ya Ingabire Victoire

Ikindi kandi ni uko hari imiryango nka Ibuka, AERG, GAERG, AVEGA n’iyindi ivugira abacitse ku icumu umunsi ku wundi, ni muri urwo rwego bitangaje kuba interahahamwe nka Musabyimana yihandagaza kwiha inshingano zitayireba!

Ingabire ni inyangabirama ndetse na FDU inkingi ishaka kumuvugira ntaho bataniye, abanyarwanda barahumutse ntibazigera bateshuka ngo bashukwe n’izi nterahamwe.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading