Ikihebe Rusesabagina asubiye muri “politike”, gusa ararye arimenge!
Icyiswe “Rwanda Bridge Builders – RBB”, ihuriro rihuriza hamwe ingirwashyaka zirenga 36 n’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, kuri uyu wa 16 Nzeri 2024 cyatangaje ko cyagize ikihebe Rusesabagina Paul “umuyobozi ushinzwe dipolomasi”.
Ni mu gihe inkiko z’u Rwanda zahamije Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba maze zimukatira igifungo cy’imyaka 25, icyakora nyuma yogutakambira Umukuru w’Igihugu, Rusesabagina wavugaga ko arwaye kandi arembejwe n’izabukuru yahawe imbabazi maze arafungurwa.
Inshingano RBB yahaye Rusesabagina n’uburyo akunze kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga no mu nama yitabira hirya no hino muri Amerika n’iBurayi bishimangira ko akomeje guhonyora nkana imbabazi Perezida Kagame yamuhaye.
Mu ibaruwa, Rusesabagina yandikiye Perezida wa Repubulika isaba imbabazi tariki 16 Ukwakira 2022, yarahiye ko aramutse ababariwe ndetse akanarekurwa yazamara igihe cye cyose asigaje ku isi iwe muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika yitekerezaho mu ituze. Muri iyi baruwa kandi yongeyeho ko aramutse ababariwe azagendera kure politikey’u Rwanda.
Kuri ubu Rusesabagina umaze umwaka urenga ababariwe abaye aka wa mugani ngo ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga. Aho usibye gushingwa dipolomasi mu kiryabarezi cya RBB, ingirwashyaka rye PDR Ihumure naryo ryakiriwe muri iki kiryabarezi cya RBB. Indi ngirwashyaka kandi ibarizwa muri iki kiryabarezi ni umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Soma kandi: Ikiryabarezi “Rwanda Bridge Builders” mu marembera, dore ibimenyetso byivugira!
Rusesabagina ararye ari menge niba atangiye kwadukira politiki nyarwanda no kwifatanya n’ibiryabarezi byahaye rugari imitwe y’iterabwoba nka RNC, kuko aramutse yisanze mu byaha bias nk’ ibyo yakoze by’iterabwoba, igifungo cye atarangije kiramutegereje.
RBB isanzwe iyobowe na Ndagijimana Jean Marie Vianney wigeze kuba Minisitiri w’ Ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda. Uyu Ndagijimana waje kwoherezwa mu nshingano zo kuzahura amabasade z’ u Rwanda ahawe agera ku 200,000 by’ idolari, aho kuzuza inshingano akayakubita umufuka. Kuri ubu akaba akibunze iyo mu mahanga aho yirirwa mu butekamutwe bushukana.
Mutijima Vincent.