25-05-2026

Ni ikirayi kiboze …: Jean Daniel Mbanda uri gutera icyuhagiro Matayo Ngirumpatse, Renzaho Tharcisse n’abandi bajenosideri ni muntu ki?

0

Jean Daniel Mbanda uri mu bagerageje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora aherutse, mu ntangiriro z’uku kwezi yarifashe ajya kuri YouTube maze apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ashimagiza abajenosideri barimo Matayo Ngirumpatse na Col Renzaho Tharcisse.

Ibi Mbanda usanzwe yiyita ko atavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi, yabivugiye mu kiganiro cyatambutse kuri umwe mu miyoboro ya YouTube tariki ya 1 Ukwakira 2024.

Mu bigaragarira buri wese, uyu Mbanda yari agamije guhinyura byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko yivugiye ko ari umugambi yari amaranye igihe kuko ngo yirinze kubivugaho ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida, Komisiyo y’Amatora ikanga kwemeza kandidatire ye kuko hari ibyo itari yujuje.

Mbanda watonetse ibikomere by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abigambiriye muri kiriya kiganiro, yafashe umwanya munini maze ashimagiza cyane abajenosideri bari ku ruhembe rw’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri abo harimo umujenosideri Matayo Ngirumpatse yise “umuntu mwiza w’imfura” – ni ibintu byatunguye uwari uyoboye ikiganiro wagize amakenga maze abaza Mbanda niba Ngirumpatse avuga ari umwe wabaye Perezida w’Ishyaka MRND, nta kuzuyaza Mbanda yavuze ko ari uwo.

Mu kubishimangira, Mbanda yagize ati: “Niba [Ngirumpatse] atwumva, amenye ko hari Abanyarwanda bamuzi nk’imfura.”

Ni mu gihe ku rundi ruhande Urukiko Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania, rwakatiye Ngirumpatse igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu; ibi bikaba ari byo byababaje abumvise imvugo za Mbanda zishimagiza uyu mujenosideri.

Nk’aho ibyo bidahagije, uyu Mbanda kandi yashimagije mu buryo bukomeye umujenosideri kabombo Col. Renzaho Tharcisse na we wakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa ibyaha byo gutegura no gukora Jenoside ndetse anajuriye urukiko rumugumishirizaho igihano.

Ntiyemera Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu bugome ndengakamere n’ubuhezanguni, Mbanda yagaragaje ko atemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi kabone n’ubwo yemejwe bidasubirwaho n’Umuryango Mpuzamahanga.

Uyu musaza yagiye impaka hafi no gutongana n’uwari wamwakiriye mu kiganiro ku bijyanye no kwemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa uyu muhezanguni yabicaga ku ruhande maze mu isoni nke akavuga ko Jenoside “ni amagambo ntazi icyo avuga” ko ahubwo we ayita “amahano ndengakamere”.

Ubundi Mbanda ni muntu ki?

Uyu muhezanguni afite imyaka 71 y’amavuko, yabaye umudepite muri Leta y’inzibacyuho gusa biramunanira abivamo maze ajya mu buyobozi bw’icyari ishyirahamwe ry’abatunze ibinyabiziga mu Rwanda (APROTAM), gusa na bwo byarangiye nabi kuko yibye amafaranga y’iri shyirahamwe maze atorokera muri Canada.

Mu 2017 yari yasizoye avuga ko ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda gusa yabuze umuntu n’umwe umusinyira nka kimwe mu byangombwa by’ibanze, uwo yageragaho wese yamuteraga umugongo cyane ko izina rye ryamaze guhindana mu muryango Nyarwanda.

Mbanda ushaje wanduranya azwiho kandi kuba amaze igihe abwira umuhisi n’umugenzi ko Col Théoneste Bagosora – umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi ari “umwere, nta Jenoside yigeze akora”. Ni ibintu uyu musaza avuga aho aba ari hose yaba mu kabari, mu nshuti ze, yewe no mu itangazamakuru.

Ubutabera bukwiye kugira icyo bukora

Mu bitekerezo by’Abanyarwanda baganiriye na MY250TV nyuma yo kongera kubona Mbanda ahakana, agapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari nako atagatifuza abajenosideri, bavuga ko uyu mugabo akwiye kuvanwa mu bandi Banyarwanda maze agafungwa kugira ngo adakomeza kubavunderezamo uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibitekerezo by’uburozi by’uyu musaza nta ho bitaniye n’iby’abandi bahezanguni ubu bari muri gereza nyuma yo kuvuga amagambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ayiha ishingiro.

Muri abo bahezanguni harimo Idamange Iryamugwiza Yvonne, Karasira Aimable, Abdul Rashid Hakuzimana n’abandi, gusa abo bose bahuriye ku kuba barakoranaga bya hafi n’interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera hanze y’u Rwanda.

Amakuru yizewe ahari ni uko uyu Mbanda na we akorana n’interahamwe n’abajenosideri bihishe by’umwihariko muri Canada nk’igihugu nawe yabayemo igihe kinini.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading