Dore itandukaniro hagati y’ibiganiro by’amahoro bya Nairobi n’ibya Luanda: Interahamwe n’ibigarasha mwicare mwige!
Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha n’interahamwe bakomeje gushyuha mu mitwe ku mbuga nkoranyambaga aho badasiba kuhazengurutsa ikinyoma cy’uko “u Rwanda ruhagararira M23” mu biganiro by’amahoro – ibintu baterwa ahanini n’ubujiji bwo kutabasha gutandukanya ibiganiro by’amahoro bihari bigamije kugarura ituze mu Burasirazuba bwa Congo.
Muri ibyo biganiro harimo ibya Nairobi bihuza Abanye-Congo ubwabo; ni ukuvuga Leta y’icyo gihugu n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya irimo uwa M23 n’ubwo wo udatumirwamo, ibi biganiro byatangijwe n’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba ndetse umuhuza wabyo ni Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya.
Hari kandi ibiganiro bya Luanda bireba Leta ya Congo n’iy’u Rwanda byashyizweho kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi bitewe n’intambara iri mu burasirazuba bwa Congo ikunze kugira ingaruka k’u Rwanda cyane ko igirwamo uruhare rukomeye n’interahamwe zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR zihora zigambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse zikaba zifashwa na Leta ya Kinshasa.
Soma kandi: Ese Perezida Tshisekedi azemera guhara FDLR nyuma y’ibiganiro bya Luanda?
Muri ibyo biganiro bya Luanda ni ho u Rwanda ruzira, ahanini hagamijwe kurimbura FDLR, ari nabyo byatumye u Rwanda rushyiraho ingamba zikomeye z’ubwirinzi ku mipaka yarwo.
Ikindi kandi cyanatumye u Rwanda rushyiraho ingamba z’ubwirinzi ni imvugo za Tshisekedi utarahwemye gutangaza ko azafasha urubyiruko gutera u Rwanda rugahirika ubutegetsi buriho, ndetse yikomanga mu gatuza ko ubwe azarasa Kigali atahakandagije ikirenge.
Umuhuza mu biganiro by’amahoro bya Luanda ni Perezida wa Angola João Lourenço.
Ibi byose biravuguruza Interahamwe n’ibigarasha bakunze kugwa mu kinyoma cya Leta ya Congo n’imwe mu miryango mpuzamahanga yandika ibinyoma ivuga ko u Rwanda rutera inkumga umutwe wa M23 rukanawuhagarira mu biganiro by’amahoro.
Leta ya Kinshasa ikwiye gushyira mu bikorwa ibyo yasinyiye niba koko ishaka amahoro, gusa mu gihe itazabishyira mu bikorwa, birakwiye ko u Rwanda rukomeza gukaza ingamba z’ubwirinzi.
Mugenzi Félix