Intumwa ya sekibi Mbayahaga mu kugerageza gukura mu kimwaro sebuja Ndayishimiye
Mbayahaga Isidore wemeye kurambika Bibiriya hasi maze akiyegurira kuba umumotsi wa CNDD-FDD k’ubw’inda ye yamunaniye, yumvikanye atega iminsi Abanye-Congo bo muri Uvira bari bamaze iminsi mu byishimo nyuma yo kubohorwa na AFC/M23 ubu itakibarizwa muri ako gace.
Mu kiganiro aherutse gutanga kuri imwe mu mizandaro ikwiza amatwara y’aba-DD, uyu muhezanguni yavuze ko “Abanyamulenge bamaze gucanganyikirwa mu mutwe” ndetse ko batari bakwiye kwishimira ko Uvira yabohowe na AFC/M23 haba mu nsengero ndetse n’ahandi hose bateraniye.
Uretse kuba yirengagiza nkana icyatumye AFC/M23 isohoka mu mujyi wa Uvira ko byari mu mugambi uhuriweho w’amahoro ba sebuja bombi badakozwa, umuntu yabaza Mbayahaga niba azi inshuro ba bacanshuro ba sebuja Ndayishimiye bikomanze ku gatuza bavuga ko ntawe uteze kubashyigura muri Uvira?
Ese Mbayahaga yaba yibuka amanjwe wa mugome Ndikuriyo Revelien atasibye kwiyahuza yemeza ko Uvira ari ubutaka bwabo? Yiyibagije ko n’ejo bundi tariki 2 Mutarama 2026 yongeye kubikomozaho imbere y’itangazamakuru?
Niba mu by’ukuri igisirikare cy’u Burundi aricyo cyashatse kuva muri Uvira, yabwira abantu impamvu bakomeje kwitwikira amajoro ari nako baca mu nzira zitagendeka z’amazi ya Tanganyika babohereza gucungura umugati wa Ndayishimiye n’agatsiko ke kwa Tshisekedi?
Soma kandi: ‘Apôtre’ Mbayahaga Isidore, ikimenyetso cyiza cy’ inda yasumbye indagu
Mu isoni nke kandi umuhezanguni Mbayahaga yumvikanye yigamba ko mu gihe cyose ingabo za Ndayishimiye zabaye muri Congo zabanye neza n’abaturage ahubwo ko aho AFC/M23 ifatiye Uvira yateranyije abaturage.
Keretse niba kubana neza n’abaturage avuga ari ukuba Ndayishimiye yarafashe bugwate impunzi z’abanyeCongo zisaba gusubira iwabo ku bushake azifungiraho imipaka, akabikora kandi abizi neza ko muri ibyo biraro nk’iby’ingurube yabafungiyemo we yita inkambi inzara n’inyota bivuza ubuhuha, cholera idasiba kubivugana.
Kuva ingabo z’u Burundi zirukanywe ku buryo busuzuguritse mu bice bitandukanye bya Kivu y’Epfo mu mpera za 2025 n’ihuriro AFC/M23, Ndayishimiye n’agatsiko bafatanyije bararuciye bararumira.
Mbayahaga akwiye kumenya ko ibyakozwe na AFC/M23 iva muri Uvira ari amahirwe ya nyuma kuri ba sebuja Ndayishimiye na Tshisekedi ngo bunamure icumu inzira zikigendeka.
Biraro Erneste