Umuheto ushuka umwambi bitari bujyane: Aba bantu bari muri gereza kubera Ingabire Victoire
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 2 Ugushyingo 2023 rwahamije uwitwa Shikama Jean de Dieu icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri, rumuhanisha igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni imwe.
Uyu Shikama ni umwe mu Banyarwanda bakurikiye buhumyi umugore w’umugome Ingabire Victoire Umuhoza maze bamira bunguri ibitekerezo bye by’ubuhezanguni kugeza aho uyu mugabo wahoze atuye mu manegeka ya Kangondo yihandagaje agashinja Leta y’u Rwanda “gukora jenoside”.
Soma: Impuruza: Ingabire Victoire akwiye kuryozwa ukugumura abaturage ba Kangondo na Kibiraro
Shikama uri mu baturage Ingabire yagiye mu matwi maze bakigomeka kuri Leta, yavuze ayo magambo ubwo Leta yimuraga abaturage bari mu manegeka mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro.
Abandi mu bo Ingabire yigaruriye harimo “abanyamakuru” bafite ubwenge bwimukiye mu gifu, barimo Niyonsenga Dieudonne wiyita Cyuma Hassan, Ingabire afatanyije na FDU-Inkingi baramukoresheje baramuroha birangira yisanze mu byaha.
Niyonsenga yakatiwe imyaka 7 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, inyandiko mpimbano, no gusebya abakozi b’inzego z’ubutegetsi, umuryango we yafashaga ubu uri kuririra mu myotsi mu gihe Ingabire we yigaramiye.
Nsengimana Theoneste umunyamakuru w’igitangazamakuru “Umubavu” nawe wari imandwa ya Ingabire akaba yaramufashaga mu gukwirakwiza amatwara ye yo kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye ubu nawe ari kubarizwa muri gereza.
Ni nyuma y’uko uyu mugabo afunzwe kubera gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.
Hari kandi Karasira Aimable uyu wahoze ari umwarimu muri kaminuza ari nawe akisanga mu maboko ya Ingabire yitaga “Tantine”, uyu nawe Ingabire yamwogeje mu bwonko maze yisanga yaguye mu byaha byo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi aho magingo aya afungiye mu Igororero rya Mageragere.
Soma kandi: Kwihishira byanze maze Ingabire ashimangira ko ari mu bashutse Karasira Aimable!
Undi washutswe na Ingabire Victoire ni umugore witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne, wari warashinze nawe umuzindaro wa YouTube afashwa na Ingbaire Victoire n’agatsiko ke.
Idamange nawe yaje kwisanga mu cyaha arafatwa arafungwa ndetse akatirwa gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, gutangaza amakuru y’ibihuha, no gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguwe imibiri y’abazije Jenoside.
Undi ni umunyamakuru Nkundineza Jean Paul wafashwe mu kwezi gushije akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku muyoboro wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho, uyu nawe yari imandwa ikomeye ya Ingabire Victoire.
Hari kandi Hakuzimana Abdul Rashid nawe wari warafunguye umuzindaro wa YouTube aho yakwirakwizaga ingengabitekerezo ya Jenoside kuri ubu nawe akaba afunzwe mu gihe nyirabuja Ingabire yigaramiye.
Hari n’abandi barimo Bicahanga kuri ubu watorotse ubutabera bw’u Rwanda akaba agikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside abifashijwemo na Ingabire.
Ntitwakwibagirwa kandi na Musana Jean Luc wari waramize uburozi bw’uyu mugore dore ko birirwanaga gusa uyu musore yaje kumwigobotora maze abivamo.
Abanyarwanda bakwiye gushishoza bakareka kumvira uyu mugore w’umugome kuko iyo amaze kukuroha mu cyaha ugafungwa bitamubuza gusinzira.
Mugenzi Félix